Press Release (Kinyarwanda)

Center of Excellence in Biodiversity and Natural Resource Management and
the National Herbarium of Rwanda, University of Rwanda

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
Ikipe mpuzamahanga y’abahanga mubyibimera bongeye kuvumbuye amarebe yari yarakendereye mu Rwanda

Abahanga mubijyanye n’ibimera bakoze ubushakashatsi mu gishanga bavumbuye ubwoko bw’amarebe byavugwaga ko yari yarakendereye mu Rwanda.

Kigali, Rwanda 25 Kanama 2023  Ikipe mpuzamahanga y’abahanga mubijyanye n’ibimera baturutse mukigo cy’igihugu kibika ibimera kibarizwa mukigo k’intangarugero mukubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’umutungo kamere muri kaminuza y’u Rwanda. Bongeye kuvumbura umuryango w’amarebe mubushakashatsi bwakorewe hafi y’amashyuza (Amazi ashyushye) mu ntara y’iburengerazuba. Iyo kipe yabifashijwemo n’umunyekongo w’umuhanga m’ubyibimera Bonny Dumbo wasangije bagenzi be ibyuyumvo bidasanzwe yagize nyuma yo kongera kubona ubwoko bw’amarebe yari amaze igihe ashakisha gusa ataraboneka.

Nymphaea thermarum
, izwi nkakarebe gato ko mumazi gakomoka mu Rwanda, ryari ryarakendereye mu buturo bwaryo karemano nyuma yaho ryari ryarabonywe bwambere mu 1987. Imbuto zaryo zarakusanyijwe kugirango zongere zihingwe muminsi irimbere, hari icyizere cyo kuzimurira mugishanga cy’akabiri. 

Amababi, Indabo, Uruti n’imizi byatwawe n’ikigo k’igihugu gishinzwe kubika ibyatsi n’ibimera muri rusange bikozwe n’ushinzwe kugenzura ibikorwa by’iki kigo Sibomana Pascal. Iki kigo k’igihugu gifatwa nk’ikigo gifitiye akamaro gakomeye m’uburyo bw’ubushakashatsi k’ubinyabuzima bitandukanye bigizwe n’ibinyagihumbi by’ibimera by’umishijwe bigakusanywa kuva ahagana mu 1965.

Umuhanga m’ubushakashatsi buhuza ibimera n’imico gakondo y’abantu w’umunyamerika Dr.
Michael Thomas ati “Ubuvumbuzi nkubu ntibukunze kubaho. Mu myaka isaga 25 maze muri uyu mwuga, nagiye nkusanya amakuru atandukanye kw’igabanuka ry’urusobe rw’ibinyabuzima by’ibimera ndetse n’ubumenyi gakondo kuribyo. Kuba harabayeho ubuvumbuzi budasanzwe nkubu kuribi bimera by’amarebe bitanga icyizere cy’ejo hazaza k’ubimera byihanganira imihandagurikire y’ahantu ni ikirere.

Ukwisunganya kuracyakorwa kw’igenzura rihoraho kuri ibi bimera kugirango bikomeze kubaho Dr. Beth
Kaplin, umuyobozi w’ikigo ntaga rugero mukubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’umutungo kamere, Ati “Imbogamizi nshya tugiye guhura nayo n’ukubonera ubushobozi bwo gukurikirana ibinyabuzima b’igenda b’ikendera ndetse n’oguteza imbere intumbero yo gusubiranya ibi binyabuzima biri gukendera kubufatanye na leta n’ibigo mpuzamahanga.

Kubindi bisobanuro:
Beth A. Kaplin, PhD
Director, Center of Excellence in Biodiversity& Natural Resource Management (CoEB)
University of Rwanda  Professor, College of Science & Technology, University of Rwanda
Affiliated Research Professor, School for the Environment, Univ. Massachusetts-Boston, USA
Rwanda cell: +250 788 664 551  email: b.kaplin@ur.ac.rw

Michael B. Thomas, PhD
Curator, National Herbarium of Rwanda
Center of Excellence in Biodiversity & Natural Resource Management (CoEB)
University of Rwanda, Huye campus
Rwanda cell: +250 783 879 496
USA cell: 808 341-7241 email: herbariumNHR@gmail.com

Join Us! – We are accepting donations for our campaign to
Save the Rwandan Water Lily from Extinction